Trending

Sep 22, 2021

Uzasimbura TB Joshua mu mwanya w’ubuyobozi bw’itorero yamaze kumenyekana

image

Nyuma yuko umuhanuzi TB Joshua yitabye Imana mu kwezi kwa 6 uyu mwaka turimo, Synagogue Church of All Nations, SCOAN, ryari rimaze igihe nta muyobozi rifite ndetse hibazwaga umuntu uzasimbura uyu muhanuzi wari umaze kugira byinshi ageraho afatanyije n’abakristo baho.

kuri uyu wagatandatu w’icyumweru dusoje iri torero ryatanze itangazo ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo ryemeza ko ryamaze kwemeza Evelyne Joshua nk’umuyobozi ugiye kuyobora iri torero. Evelyne Joshua ni umugore wa nyakwigendera TB Joshua, akaba yarafashe uwo mwanya binyuze mucyemezo cyafashwe ni inama nkuru y’itorero ndetse no mukuyoborwa n’Imana nkuko byavuzwe mw’itangazo.

Nyuma yo kwemezwa nk’umuyobozi wa SCOAN, Evelyne Joshua yatangaje ko umugabo we ariwe uzakomeza kuba umuyobozi mukuru w’itorero, nubwo atakiriho akomeza gusaba abakristo gufatanya nawe bagakomereza aho TB Joshua yaragejeje kandi bagakomeza no kwemera kuyoborwa n’Imana ndetse na mwuka wera.

Our Latest Blog

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...

"Nibonaniye n’Imana imbonankubone" Taribo West wakanyujijeho...

Umunyabigwi wumunya nigeria wahoze ukina muri bamyugariro mu ikipe y’igihugu cya Nigeria mumupira w’amaguru Taribo West aherutse gutangaza inzira byanyuzemo kugirango ahamagarirwa kuba Pasteri...

Nzamwita Alex n’umugore we, bavuga ko babeshejweho n’ amasengesho...

Umusaza Nzamwita Alex, hamwe n’umugore we Nyiramukosha Judith, bo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, akagari ka Mpanda, mu mudugudu wa Kanyarira, bose bavuga ko bafite imyaka 81 y’amavuko,...