Trending

Sep 22, 2021

USA:Umwe mubaririmbyi beza babaye muri True Promises mwitangira ryayo yakoranye indirimbo na Didier Ntwali

image

Ibumba Claudine ni umwe mubaririmbyi babahanga batangiranye na True Promises ministries nyuma yaho yaje kwerekeza muri Kenya akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , aho kugeza ubu abana n’umuryango we, uyu muririmbyikazi akaba n’umuhanzikazi yashyize hanze indirimbo ye ya 2 yakoranye na Ntwali Didier umwe mubahanzi babahanga u Rwanda rufite mu muziki uhimbaza Imana hano mu Rwanda, iyo ndirimbo yise "Nimusogongere" ije nyuma y’amezi agera kuri 3 ashyize hanze indi ndirimbo yise "Niwe uduha kunesha."

Mukiganiro kigufi twagiranye, yatubwiye aho yatangiriye impano ye yo kuririmba anagaruka ku mishinga yimirije imbere igendanye n’umuziki, ndetse nimpamvu yahisemo gukorana na Didier Ntwali arinawe watunganyije iyo ndirimbo bakoranye.

Ibumba Claudine yagize ati"natangiye kuririmba muri Sunday school,ariko ninjiye mubyumuziki nk’umuhanzikazi uyu mwaka wa 2021 ,mfite indirimbo 4 ebyiri niziriya nakoze izindi 2 ziri muri studio. impamva nahisemo gukorana na didier, nuko nakunze uburyo aririmba (mbonye songs ziwe kuri YouTube). gahunda mfite ni ugutanga ubutumwa bwiza binyuze mu indirimbo (kubwiriza bicyiye mundirimbo)."

Our Latest Blog

"Nibonaniye n’Imana imbonankubone" Taribo West wakanyujijeho...

Umunyabigwi wumunya nigeria wahoze ukina muri bamyugariro mu ikipe y’igihugu cya Nigeria mumupira w’amaguru Taribo West aherutse gutangaza inzira byanyuzemo kugirango ahamagarirwa kuba Pasteri...

Nzamwita Alex n’umugore we, bavuga ko babeshejweho n’ amasengesho...

Umusaza Nzamwita Alex, hamwe n’umugore we Nyiramukosha Judith, bo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, akagari ka Mpanda, mu mudugudu wa Kanyarira, bose bavuga ko bafite imyaka 81 y’amavuko,...

Ku myaka 4 gusa yagiye ku urutonde rw’abahanzikazi bakora...

Ku myaka 4 gusa yagiye ku urutonde rw’abahanzikazi bakora indirimbo zihimbaza Imana Isheja Nkunda Anaella yinjiye muruhando rw’abahanzikazi bakora umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda. Isheja Nkunda...

Zimbabwe : Ntamuntu uzongera kujya gusenga atarafata urukingo rwa...

Inteko nshingamategeko ya Zimbabwe kuri uyu wa kabiri w’icyumweru turimo yatangaje ko abantu batarafata urukingo rwa Covid-19 batemerewe guterana murusengero. Iki gihugu kibarizwa mumajyepfo ya...