Trending

Sep 24, 2021

Shaddy Boo nyuma yibyamuvuzweho ko ajya i Kuzimu mubuhamya bwa Umuhoza Belyse nawe yagize icyo abivugaho

image

Hashize igihe cy’ibyumweru 3 umukobwa witwa Umuhoza Belyse atanze ubuhamya bw’ubuzima yabayemo ikuzimu, muri ubwo buzima yagarutse ku bantu bibyamamare ndetse n’aba pasteri yagiye ahura nabo ku marimbi ni ikuzimu , muri ibyo byamamare yagarutseho harimo umwe mubyamamare bizwi ku imbuga nkoranyambaga witwa Mbabazi Shadia uzwi ku amazina ya Shaddy Boo.

Nyuma y’ubuhamya bwatanzwe na Umuhoza Belyse kuri youtube channel yitwa Big Town, Shaddy Boo yari ataragira icyo avuga kubyamuvuzweho, kuri uyu wa kabiri wa taliki ya 14 Nzeli 2021 nibwo abinyujije kuri twitter ye mumvugo igaragaza ko ibyamvuzweho ari ikinyoma yanditse agira ati"Ariko nagorwa , ubu ni iki mushigaje Kumvugaho koko. Ko Ndi Mariya Madelina". abantu batandukanye bahise batangira kumuha pole abandi bakemeranya nuwatangaje ko bahuriye i kuzimu.


Mbabazi Shadia a.k.a Shaddy Boo


Umuhoza Belyse

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...