Trending

Sep 17, 2021

Hatanzwe igisubizo kubibaza impamvu Mbonyi na Gahongayire batagaragaye mu indirimbo "Sindihoka" yahurijwemo abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana

image

Kuri uyu wagatanu w’icyumweru dusoje nibwo hasohotse indirimbo yitwa "Sindohoka" yahurijwemo abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana, muri abo bahanzi harimo bamwe batagaragaye muri iyo ndirimbo bafatwa nkabazwi muri gospel, umwe mubayobozi ba All Gospel today yasobanuye impamvu zatumye batagaragaramo.

Mu kiganiro G-Talk kiba buri wagatandatu kuri Radio Authentic 92.8 fm, niho umwe mubayobozi b’umuryango wa All Gospel today wateguye icyo gikorwa, Bwana Gedeon Mupende arikumwe nabamwe mubahanzi bagaragaye muri iyo ndirimbo nka Anet Murava ndetse Serge Iyamuremye bari bitabiriye ubutumire mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bw’iyo ndirimbo "Sindohoka" , Gedeon Mupende yabajijwe icyo kibazo kijyanye no kuba Israel Mbonyi na Gahongayire Aline bataragaragaye muri iyo ndirimbo mugusubiza yabanje kuvuga ko kucyifuzo cyabo bifuzaga ko iyi ndirimbo yagaragaramo abahanzi bagera kuri 54 ariko ntibyakunze kubera ibihe turimo biba ngombwa ko hafatwa abahanzi 13.

Gedeon Mupende yakomeje agira ati "Israel Mbonyi na Gahongayire Aline ni bamwe mubahanzi babarizwa muri All Gospel Today ndetse bagiye bafatanya natwe mubundi bukangurambaga bwo gukangurira abakristo kwirinda Covid-19 no kwikingiza bwabanjirije iyi ndirimbo "Sindohoka" rero murumva ko turikumwe muzindi gahunda ntakindi kibazo kibyihishe inyuma ahubwo nuko iyi ndirimbo bitakunze ko abahanzi bose bayigaragaramo kubera ibihe turimo hatoranywa bariya mwabonye ."

Uyu muyobozi yahamije ko "Sindohoka" ari imwe mundirimbo ibimburiye izindi ndirimbo zigiye gukorwa na All Gospel Today ndetse na Channel ya Youtube bahise bayifungura kugirango izajye ishyirwaho ibikorwa byose bya All Gospel Today.

Indirimbo "Sindohoka " yaririmbwe n’abahanzi barimo ; Annet Murava, Patient Bizimana, Tonzi, James and Daniella, Aimé Uwimana, Gaby Kamanzi, Prosper Nkomezi, René Patrick, Serge Iyamuremye, Papi Clever, Dianna Kamugisha na Fabrice Nzeyimana. yandikwa na Fabrice Nzeyimana itunganyirizwa muri studio ya Wavelabstudios.

Our Latest Blog

Zimbabwe : Ntamuntu uzongera kujya gusenga atarafata urukingo rwa...

Inteko nshingamategeko ya Zimbabwe kuri uyu wa kabiri w’icyumweru turimo yatangaje ko abantu batarafata urukingo rwa Covid-19 batemerewe guterana murusengero. Iki gihugu kibarizwa mumajyepfo ya...

Umunyamakuru Byishimo Espoir yashyize hanze indirimbo yakoranye...

Byishimo Espoir ni umunyamakuru usanzwe umenyerewe kuri Radiyo Authentic 92.8 fm uyu musore usanzwe abifatanye no gukora muzika ihimbaza Imana, yongeye gushyira hanze indirimbo yakoranye nabamwe...

Bamwe mubakirisitu b’ ADEPR ntibavuga rumwe kubijyanye nuburyo...

Bamwe mubakirisitu bo muri ADEPR basengera munce z’icyaro baravuga ko hari ibintu bikwiye kwigwaho kubyerecyeranye n’amahame y’iri torero, rigatanga neza umurongo ngenderwaho. Bavuga ko iyo...

Anita Pendo yakoze ku amarangamutima yabatari bake barimo na...

Anita Pendo umunyamakuru wa RBA, akaba umushyushya rugamba ndetse n’umu DJ yakoze ku amarangamutima yabatari bake nyuma y’amashusho yagaragaye arimo gusirimba. Aya ni amashusho yafashwe mu...