Trending

Sep 12, 2021

Apôtre Mignonne na Bishop Masengo bageneye ubutumwa amatorero bavuga no kuri gahunda ya ‘sindohoka

image

Apôtre Alice Mignonne Kabera, na Bishop Dr Masengo Fidèle, batanze inama ku matorero, atandukanye bayakangurira gukomeza kwibutsa abakirisitu bayo ko bagomba gukomeza kwirinda icyorezo cya Corona virusi kimaze kwica abantu benshi ndetse babashishikariza gufata urukingo rw’iki cyorezo, kuko arirwo ruzafasha abantu kugitsinda.

Ibi babitangaje mu kiganiro ‘RTV Sunday Live’ cya Televiziyo y’u Rwanda cyo ku wa 29 Kanama 2021, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Itorero mu kurwanya Covid-19”, cyakozwe muri gahunda y’ubukangurambaga ‘Sindohoka’ buri gukorwa n’abahanzi, abanyamakuru, abashumba n’abandi babarizwa mu ihuriro ‘All Gospel Today’, baje bahagarariye ihuriro ‘All Gospel Today’ bari kumwe n’umuhanzi Fabrice Nzeyimana, ndetse n’umunyamakuru wa Energy Radio, Shalom Ishimwe. iki kiganiro kandi cyanitabiriwe n’umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera.

Muri iki kiganiro, CP John Bosco Kabera CP yavuze ko abatumva neza uruhare rw’inkingo mu kurinda ubuzima, icyo bakora ari ’ubukangurambaga buri gihe’ no gutanga ubutumwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo bumvishe abantu ko inkingo zigamije kurinda ubuzima bwabo.

Yagize ati “Abantu bakumva y’uko inkingo zigamije kugira ngo zibarinde. ntakindi kibazo kuko ngira ngo ubutumwa bwagiye bugaragara, y’uko iyo wikingije cyino cyorezo mu by’ukuri, haba ahari amahirwe menshi yo kutacyandura, ariko n’iyo ucyanduye udashobora kuba wazahara.”

CP Kabera yakomeje avuga ko insengero zitari zafungurwa , inzego zibishinzwe zirimo kubigenzura kugira ngo nazo zibe zafungurwa, ariko abantu bakwiye gusenga bubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Covid-19, ndetse ko abantu bakwiriye kureka kujya gusengera ahantu hatemewe.

Apôtre Alice Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church, yavuze ko gahunda ya ’Sindohoka’ bayitangije, nyuma yo kubona ko hari abantu bakomeje kudohoka mu rugamba rwo kurwanya Covid-19.

Yagize ati "Ugasanga hari abantu bari mu misozi bagiye gusengera ahatari ho, uretse ko wenda hari abantu nk’abongabo baba basanzwe babikora, wenda atari mu rwego rw’amadini cyangwa se ari nk’abantu bigenga, cyangwa se nk’abantu basanzwe bafite uburyo bwo gukora uko bigometse […], dusanga habaho ubukangurambaga tugakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu mu gukangura. niko rero
twatekereje kuri ‘Sindohoka’.”

Apotre yakomeje asaba abashumba b’amatorero gukomeza gukangurira abakristu kwirinda Covid-19, asaba insengero n’amatorero gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, ndetse yasabye abantu kureka ubujiji, ahubwo bakumva neza ikigambiriwe, kubera ko hari ingero nyinshi z’abantu banze kumvira amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bishop Dr Masengo Fidèle, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyadutse bamwe bavuga ko ari ibicurane bisanzwe, ariko ko ashingiye ku igihe iki cyorezo kimaze, imyumvire ya benshi yahindutse ’kuko byagorana kubona umuntu udafite uwo azi wahitanywe n’iki cyorezo’.

Avuga ko abayobozi b’amatorero bagomba gushyiramo imbaraga bakazamura imyumvire y’abantu kuri iki cyorezo, kuko bizatuma ibyago byo kucyandura bigabanuka.

Yagize ati ”Sindohoka rero tuyitangirira mu rugo tukayikomereza mu rusengero tuyobora, ariko tukamenya y’uko ushobora kwirinda neza mu rugo iwawe no mu rusengero ariko wagera hanze ugahura n’abatirinze bikaba byakugiraho ingaruka. Ni yo mpamvu rero dutekereza ko tugomba kwagura tukava mu nsengero
zacu, tukabwira n’abandi bose kugira ngo uko imyumvire izamuka uko umuntu wese yirinda, niko bitugabanyiriza ibyago byo kwandura."

Bishop Masengo avuga ko inkingo zahozeho kuko iyo ziba zitabaho abantu benshi ntabwo tuba turiho. yavuze ko kuba urukingo rwa Covid-19 rwarahise ruboneka, ari amahirwe adasanzwe abantu badakwiye gupfusha ubusa, kandi ko abahuza inkingo za Covid-19 no kugaruka gura kwa Yesu bibeshya.

Ati "Nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga y’uko urukingo rwa Covid-19 ari cyo kimenyetso cyo kugaruka kwa Yesu."

Yasabye abantu kumva ko inkingo ari ubuzima, abasaba kwitabira gahunda za Leta zo gukingira, kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.

Umuhanzi Fabrice Nzeyimana nawe wari witabiriye iki kiganiro, yavuga ko abahanzi ari indorerwamu ya benshi, bityo ko bakwiye gufasha Leta mu rugamba rwo gukangurira abaturage gukomeza kwirinda Covid-19, ndetse ko mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo kurwanya Covid-19, abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, Papi Claver, Diane Kamugisha, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James&Daniella, Prosper Nkomezi, Rene Patrick, Serge Iyamuremye, Tonzi, Fabrice Nzeyimana n’abandi bari gukora indirimbo bise ‘Sindohoka’.


Bishop Dr. Fidele Masengo


Apostle Mignonne U. Alice Kabera


Fabrice Nzeyimana

RTV Sunday

Our Latest Blog

USA:Umwe mubaririmbyi beza babaye muri True Promises mwitangira...

Ibumba Claudine ni umwe mubaririmbyi babahanga batangiranye na True Promises ministries nyuma yaho yaje kwerekeza muri Kenya akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , aho kugeza ubu abana...

Tanzania : bamwe bamukekwa kuba inyuma yo gutwika Insengero 2...

Insengero 2 mu igihugu cya Tanzania mw’ijoro ryo kuri uyu wa mbere dusoje nibwo yatwitswe arashya arakongoka. Izo nsengero 2 harimo urusengero rwa Pentekote (KLPT) ndetse nurundi rwitwa Tanzania...

Afrika y’Epfo : Idini rya Satani ryashyizeho igihembo ku umuntu...

Injangwe zigera kuri42 ziherutse kwicirwa ahitwa Maneberg muri Afrika y’epfo mubyumweru 3 bishize. ibyabaye byababaje banyiri njangwe aribo itorero rya satani bituma bashyiraho ibihembo ku umuntu...

"Ubu noneho ubwoba bwikubye gatanu,.....ntabwo ndi umuhakanyi....hejur

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi wicyamamare Jay Polly, umuhanzi P Fla yakoranye ikiganiro na The Choice tv maze avuga akababaro yatewe no kubura umusangirangendo we Jay Polly, anavuga ko ibi bihe turimo...