Trending

Sep 13, 2021

Amakosa icumi (10) abayobora abandi kuramya Imana bakora bidakwiye

image

Niba uri uyobora abandi kuramya Imana hari ikintu kimwe gusa ukwiye kumenya : naho ubundi uzisanga wakoze amakosa mu gihe utabaye maso ! Hano turavuga amwe mu makosa akomeye abayobozi bo kuramya Imana bakora. Ikigamijwe ni ukugaragaza ayo makossa kugira ngo yirindwe.

1.Kutita ku bantu cyangwa ku bintu

Ni byiza kwifuza gukorera Imana n’itorero kandi ukaba umuyoboro mwiza w’ijambo ry’Imana ku bakumva. Nyamara bitewe no kutita kw’iteraniro n’ibiri kuriberamo btiuma utamenya ibyo abantu bagukeneyeho. Zirikana kwita ku kintu cyose kiri kubera mu iteraniro bizagufasha kugenda neza n’abo uyoboye.

2.Kutumva ibyo bakunenga

Uzumva akenshi abantu bavuga ngo, “ntukabiteho bahora banenga gusa !” Yego, hari igihe abantu banenga bagamije gusenya ariko kandi si buri gihe kuko hari ubwo ibyo bakunenga biba ari ukuri. Niwita gusa kubashima ibyo ukora neza ntuzamenya bya bindi udakora neza. Ni byiza rero no kwita ku bakunenga kuko bizagufasha gukosora ibyo utakoraga neza.

3.Kutumva abagushyigikiye

Ushobora kumva ko uyu murimo wawishoboza wenyine kandi ko wawukora neza ariko ni byiza gufatanya n’abandi cyane cyane abo uzi neza ko bagushyigikiye.

4.Gushaka gukora byose wenyine

Ni byo ko umuntu ashobora kuba umuyobozi wo kuramya Imana igihe kirere cyane. Ariko ikibazo ni uko byerekana ko wikunze cyane kandi udaha amahirwe n’abandi ngo bayobore.

5.Kunanirwa gutegura ni ugutegura nabi

 Ushobora kubeshya abantu cyangwa nawe ubwawe ukibeshya ko buri kimwe cyose giteguye neza nyamara ukisanga uri kuririmbisha abantu, ubwira n’abacuranzi amanota bagomba gucurangamo imbere y’iteraniro. Ibyo bikunze kubaho kenshi mu materaniro kandi byerekana ko utateguye neza umwanya wo kuramya.

6.Kwibagirwa uwo ukorera

Hano ntabwo ndi kuvuga iteraniro. Niba kuririmba kwawe bigamije kwemeza pasiteri, abaririmbyi, abacuranzi, abakristo n’abandi, ibyo uri gukora si ukuramya. Yego rwose, pasiteri, abaririmbyi, abacuranzi n’abakristo na bo ni ingenzi ariko intego yawe ni uguha Imana icyubahiro no kuvuga ibyo yakoze.

7.Kudafata igihe cyo kuruhuka

Kubera gukora byose wenyine bituma utabona umwanya wo kuruhuka. Zirikana gushaka igihe cyo kuruhuka kugira ngo ugaruke uri mushya kandi ibyo bituma n’abantu batakurambirwa.

8.Kwifuza iby’abandi

Icyanditswe cyo mu Kuva 20:17 ntabwo ari icy’Abisirayeli gusa ahubwo natwe kiratureba. Abayobozi bo kuramya Imana bakunze kwifuza ibyo mu yandi matorero ari na byo bituma bahindaguranya amatorero basengeramo. Niba Imana yaraguhamagariye gukora umurimo wayo mu itorero urimo uyu munsi. Itangire umurimo wayo, uyiramye bijyanye n’ibyo yaguhaye muri iryo torero.

9.Kwihimbaza cyane cyangwa kwisuzugura

Ukwiye guhimbazwa n’Imana. Ariko hari igihe abantu bagushimira bakakubwira ko uyobora neza umurimo wo kuramya Imana. Akira ayo magambo bakubwiye kuko ari Imana iba yabatumye kuyakubwira ariko ntibigutumbagize ngo wibagirwe ko Imana ari yo ikwiriye guhimbazwa yonyine.

10.Nturangazwe n’ikamba bakwambitse

Mu Bugiriki bwo ha mbere, umuntu watsindaga irushanwa yambikwaga ikamba. Ibi bishobora kukubuza gutera imbere birushijeho. Zirikana ko ugomba kongera ibihe byo gusenga, no gukuza impano yawe kugira ngo bigufashe gukorera Imana birushijeho

Our Latest Blog

Uzasimbura TB Joshua mu mwanya w’ubuyobozi bw’itorero yamaze...

Nyuma yuko umuhanuzi TB Joshua yitabye Imana mu kwezi kwa 6 uyu mwaka turimo, Synagogue Church of All Nations, SCOAN, ryari rimaze igihe nta muyobozi rifite ndetse hibazwaga umuntu uzasimbura...

Amakosa icumi (10) abayobora abandi kuramya Imana bakora...

Niba uri uyobora abandi kuramya Imana hari ikintu kimwe gusa ukwiye kumenya : naho ubundi uzisanga wakoze amakosa mu gihe utabaye maso ! Hano turavuga amwe mu makosa akomeye abayobozi bo kuramya...

Hatanzwe igisubizo kubibaza impamvu Mbonyi na Gahongayire...

Kuri uyu wagatanu w’icyumweru dusoje nibwo hasohotse indirimbo yitwa "Sindohoka" yahurijwemo abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana, muri abo bahanzi harimo bamwe batagaragaye muri iyo ndirimbo...

USA:Umwe mubaririmbyi beza babaye muri True Promises mwitangira...

Ibumba Claudine ni umwe mubaririmbyi babahanga batangiranye na True Promises ministries nyuma yaho yaje kwerekeza muri Kenya akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , aho kugeza ubu abana...